Votre choix sur les cookies : Nous utilisons des cookies pour assurer le bon fonctionnement de notre site ainsi que pour améliorer l'expérience publicitaire. Indiquez-nous votre choix d'utilisation des cookies ci-dessous.
Njyewe muri iyo minsi nari ndwaye. Aho nabaga ndyamye, nta kindi natekerezaga uretse umwe mu bana b'abahungu twari twaramenyanye igihe twari twarahungiye i Byumba. Yitwaga Janjili ; ari ryo Yohani Yuli mu kinyarwanda. Twari twarahuye umunsi umwe muri ba mama wacu yari yaje kudusura. Icyo gihe twari turi kwa nyogokuru wari utuye hakurya y'i Byumba. Janjili yabaga i Kigali ariko umuryango we wari uturanye no kwa mama wacu uwo. Janjili...
Njyewe muri iyo minsi nari ndwaye. Aho nabaga ndyamye, nta kindi natekerezaga uretse umwe mu bana b'abahungu twari twaramenyanye igihe twari twarahungiye i Byumba. Yitwaga Janjili ; ari ryo Yohani Yuli mu kinyarwanda. Twari twarahuye umunsi umwe muri ba mama wacu yari yaje kudusura. Icyo gihe twari turi kwa nyogokuru wari utuye hakurya y'i Byumba. Janjili yabaga i Kigali ariko umuryango we wari uturanye no kwa mama wacu uwo. Janjili twari twarabaye inshuti ndetse naranamusezeranije kuzamusura igihe intambara yari kuba icishije make. Nahoraga mbyiteguye ariko intambara igakomeza kuba inzitizi. Kuva navuka, aho nakabereye, numvaga noneho ngomba kugira inshuti. Mbere yo guhura na we nahoraga nigunze. Ni we nari narahisemo kuko numvaga ntinya abakobwa cyane. Gusa Janjili yari yarambwiye ko afite mushiki we ariko sinari naritaye ku kumubaza uko yitwa ; natinyaga abakobwa koko.
Informations techniques
Nombres de pages : 140
Date de publication : 2020-10-09 19:16:35ISBN : 979-10-359-2219-1Bookelis